Car Free Day mu Mujyi wa Kigali yagarutse

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, mu Mujyi wa Kigali hongeye kubera siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, yitabiriwe n’abantu banyuranye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ahabereye iyi siporo rusange, abantu b’ingeri zitandukanye kuva ku bana kugeza ku bakuze, bakoze iporo yo kugenda n'amaguru, kwiruka no kunyonga amagare. Guhurira hamwe nk'uko bisanzwe ntibyari byemewe. Minisitiri wa Siporo yavuze ko Car Free Day yafunguwe nyuma yo gusanga hari umubare munini w’abasaga 500 bakorera muri Stade Amahoro kandi na none abantu bagomba gukorera ahantu hisanzuye kugira ngo birinde kwanduzanya. Izindi nkuru zijyanye na Car Free Day wazisoma aha igihe.com/imikino/article/car-free-day-yasubukuwe-mu-isura-nshya-nyuma-y-iminsi-204-amafotowww.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/amafoto-siporo-rusange-ya-mbere-yabaye-hubahirizwa-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19