Minisiteri ya Siporo yashyizeho gahunda y’imyitozo yunganira Car Free Day kuri televiziyo

Mu rwego rwo kunganira gahunda ya Siporo Rusange ya Car Free Day, Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’ubuzima, igiye gutangiza ibiganiro bizajya byerekanwamo imyitozo ngororamubiri kuri televiziyo zitandukanye ndetse Abanyarwanda basubiyemo imyitozo yakozwe bakazajya batsindira ibihembo. Ubu buryo bushya byemejwe ko buzatangirira kuri TV10, Flash TV, Isango Star TV na TV1 guhera ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020. Nk’uko biri mu masezerano, bemeranyije kuzajya batambutsa amashusho y’imyitozo yabanje gutunganywa hamwe n’inyigisho ku buzima zizajya zitangwa n’inzobere mu by’ubuzima igihe.com/imikino/ngororangingo/article/minisiteri-ya-siporo-n-inzego-z-ubuzima-bashyizeho-gahunda-y-imyitozo-yunganiraumuseke.rw/ibihembo-mu-myitozo-yunganira-car-free-dayabo-mu-ntara-ntibahejwe.html