MINISPORTS yafunze Ikigo gikorerwamo imyitozo ngororamubiri cya CALI FITNESS kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2020 yatangaga uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19, amabwiriza ya Minisiteri avuga ko abakora imyitozo ngororamubiri bagomba gukorera gusa ahantu hafunguye (outdoor), kandi hubahirizwa amabwiriza yo guhana intera hagati y’umuntu n’undi. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama Minisiteri ya Siporo yahagaritse by’agateganyo ikigo cyakorerwagamo imyitozo ngororamubiri (Gym), ikigo kizwi ku izina rya CALI FITNESS gikorera mu karere ka Gasabo. Mu itangazo Minisiteri yandikiye ubuyobozi bw’iki kigo tariki ya 20 Kanama hagaragaramo ko, ku itariki ya 09 Kanama, Minisiteri ya Siporo yandikiye abayobozi ba kiriya kigo ibihanangiriza kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma y’ubugenzuzi yakoreye aho ikigo CALI FITNESS gikorera. Umunyamabanga uhora muri Minisiteri ya Siporo, Shema-Maboko Didier yavuze ko ba nyiri ikigo bari banditse basaba ko bakomorerwa bagakomeza gutanga serivisi z’abantu bifuza gukora siporo zo kubaka umubiri (Body buiding) gusa nyuma mu bugenzuzi Minisiteri yakoze yaje gusanga hari amabwiriza barenzeho yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19. Yagize ati “Baratwandikiye batubwira ko bujuje ibisabwa, turabemerera batangira gukora ariko nyuma twaje gukorerayo ubugenzunzi inshuro ebyiri dusanga hari amwe mu mabwiriza barenzeho, turabandikira turabihanangiriza ariko ntibakosora niyo mpamvu twahisemo kubahagarika.” Shema Maboko yaboneyeho kongera kwibutsa abantu batanga serivisi za siporo ngororamubiri ko ziriya siporo zitemewe cyane cyane ababa bafite ibyuma byo guterura Soma Inkuru irambuye police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/