Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa MUNYANGAJU yasuye Akarere ka Kamonyi

Kuri uyu wa 10 Kanama 2020, Minisitiri wa Siporo Nyakubahwa Aurore Mimosa MUNYANGAJU yagiriye uruzinduko mu Karere ka Kamonyi abereye imboni mu rwego rwo gusura bimwe mu bikorwa by’Iterambere biri muri aka Karere.

Mu bikorwa yasuye harimo ishuri rya Hill Top Academy riri kubakwaho ibyumba bishya mu rwego rwo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, yasuye ibitaro bivura amaso bya Rwanda Charity Eye Hospital yasuye uruganda rwa Ingufu Gin ndetse n’Umuhanda uri kubakwa mu murenge wa Runda.