Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS yasabye abatoza guharanira siporo y’umwuga mu mukino wo koga mu Rwanda

Kuri wa Kane taliki 13/8/2020 , Umunyamabanga Uhoraho Bwana Shema-Maboko Didier, yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi 4 y’abatoza b’Umukino wo koga mu Rwanda.

Aya mahugurwa yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, ryitabiriwe n’abatoza 23. Mu kiganiro yagiranye n’aba batoza , Umunyamabanga Uhoraho yashimiye abatoza bitabiriye aya mahugurwa kuko bungukiyemo ubumenyi bujyanye no gutoza abasaba ko baharanira ko siporo yo koga yaba iy’umwuga.

Yashimiye kandi ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda uruhare rwaryo mu iterambere rya siporo ndetse anabashimira kuba barateguye gahunda yamahugurwa y’abatoza mbere yuko uyu mukino ukomorerwa nyuma y’Icyorezo cya COVID-19. Yasabye Abatoza gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Corona Virusi no kubishishikariza abakinnyi.

Umunyamabanga yijeje ubufatanye Ishyirahamwe ry’Umukino wo mu Rwanda mu bikorwa by’iterambere ry’uyu mukino.