Minisiteri ya Siporo yakoze igenzura ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu bikorwa bya Siporo

Kuri uyu wa 5 Nyakanga, 2020, Minisiteri ya Siporo ifatanije n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Ubuyobozi bw’Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro n’Inzego z’Umutekano, basuye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe uko amabwiriza yo kurwanya no kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 yubahirizwa n’abakora siporo.

Uduce twasuwe ni udusanzwe dukorerwamo ibi bikorwa kandi hitabirwa n’abantu benshi. Ahasuwe ni kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri Stade Amahoro, kuri Nyarutarama Tennis Club, kuri Cercle Sportif de Kigali n’aho ikorerwa mu muhanda nka Gisozi-ULK, Rusororo. Ubuyobozi bwa MINISPORTS n’ubw’Umujyi wa Kigali bwishimiye ubwitabire bugaragara bw’umubare mwinshi w’abakora siporo, ariko bwanagaragaje impungenge zitewe no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 ahagaragaye abantu benshi batambara udupfukamunwa nyuma ya siporo ndetse no kudahana intera mu gihe cyo gukora siporo. Muri iki gikorwa kandi hanatanzwe ubutumwa bwibutsa abakora siporo kubahiriza ingamba zashyizweho zo kurwanya no kwirinda COVID-19. Amabwiriza yatanzwe na Minisiteri ya Siporo avuga ko siporo zemewe ari izikorerwa hanze kandi zigakorwa n’umuntu ku giti cye. Minisiteri iboneyeho kwibutsa abantu bose ko mu gihe bakora siporo bagomba kubahiriza ibi bikurikira: - Kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa; - Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa; - Kwitwararika mu kubahiriza intera ya metero 1,5 hagati y’abakora siporo n’imyitozo ngororamubiri; - Mu gihe hakoreshwa ibikorwaremezo bya Siporo, buri wese asabwa gukoresha ibikoresho bya siporo bye bwite adahererekanya cg se ngo abishyire hamwe n’iby’undi muntu. - Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira (inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe) ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima. #NtabeAriNjye #TurwanyeCOVID-19