Minisitiri wa Siporo yifatanije n'abaturage b'Akarere ka Kamonyi mu muganda udasanzwe

Kuri uyu wa 20 Kamena 2020 Minisitiri wa Siporo, Nyakubahwa Aurore Mimosa MUNYANGAJU yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Kamonyi mu muganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by'amashuri n'ubwiherero.

Kuri uyu wa 20 Kamena 2020 Minisitiri wa Siporo, Nyakubahwa Aurore Mimosa MUNYANGAJU yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Kamonyi mu muganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by'amashuri n'ubwiherero. Uyu muganda wabereye ku kigo cy'amashuri cya G.S Rosa Mystica-Kamonyi, ukaba wari witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere barimo Umuyozozi w'Akarere , abayobozi b'ingabo na Polisi, abayobozi bahagarariye Minisiteri y'Uburezi ndetse n'abaturage. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muganda Nyakubahwa Minisitiri Munyangaju yasabye ko,mu rwego rwo kwimakaza ireme ry'uburezi, buri munyarwanda iki gikorwa akwiye kukigira icye kugira ngo abana badakomeza gukora ingendo ndende bajya ku mashuri. "Bayobozi, barezi namwe babyeyi, uburere bw'abana b'abanyarwanda buratureba twese, ni ubwacu twese. Buri munyarwanda arasabwa umusanzu we ndetse no kwitabira uyu muganda wo kubaka ibyumba by'amashuri nk'uko biteganyijwe mu ngengabihe, ... ndasaba uruhare rwa buri wese kugira ngo uyu muhigo tubashe kuwesa" Uyu muganda wo gutangiza iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri n'ubwiherero wabereye mu Gihugu cyose, hagamijwe kukaba ibyumba by'amashuri 22,505 n'ubwiherero 31,932 mu rwego rwo kugabanya ubucucike n'ingendo ndende mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Biteganyijwe ko ibi byumba by'amashuri bizakoreshwa mu mwaka w'amashuri 2020-2021