Minisiteri ya Siporo yatangije icyumweru cyo kwibuka “aba sportifs” bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa mbere tariki 01 Kamena 2020, Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y'u Rwanda ndetse n'Amashyirahamwe atandukanye y'Imikino mu Rwanda yatangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’abahagarariye Amashyirahamwe y’Imikino itandukanye mu Rwanda. Abitabiriye bashyize indabo ku mva rusange banafata umunota wo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguye. Hanatanzwe kandi ubutumwa bwo Kwibuka ndetse n’inkunga yo gushyigikira imirimo ikorerwa ku rwibutso. Iki cyumweru cyo kwibuka 'Abasportifs' bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biteganyijwe ko kizasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020. Kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igikorwa gisanzwe kiba muri Kamena buri mwaka hakinwa imikino (GMT) itandukanye itegurwa n'amashyirahamwe y'imikino mu Rwanda. Muri uyu mwaka iki gikorwa cyo kwibuka kibaye mu gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ibi bikaba byaratumye amarushanwa ya “Genocide Memorial Tournament” atazaba nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka kuko ibikorwa by’imikino byabaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’iyi ndwara.