Ubushinwa bwashyikirije infashanyo y'ibiribwa Ishyirahamwe rya Kung-Fu mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu, 20/05/2020 i saa yine (10.00), Ambassade y’Igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda yashyikirije Ishyirahamwe ry'Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, inkunga y’ibiribwa ingana na miliyoni 24 z’amanyarwanda igenewe imiryango isaga 400 y'abakinnyi ba Kung-Fu babarizwa muri clubs 23 zo mu gihugu hose mu rwego rwo kuyunganira muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Uyu muhango witabiriwe na Nyakubahwa RAO Hongwei uhagarariye Repubulika iharanira ya Rubanda y’Ubushinwa, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS Bwana SHEMA-M Didier, bari kumwe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Kung-Fu Wushu mu Rwanda bwana MAKUZA Richard. Nyakubahwa RAO Hongwei muri uyu muhango yavuze ko iyi nkunga ije ikurikira indi yatanzwe na Leta y’Ubushinwa kuri Ministeri y'Ubuzima ifatanije na « Jack Ma Foundation », ikaba igamije gukomeza gushyigikira abakinnyi ba Kung-fu nk’kuko basanzwe bafatanya nabo mu iterambere ry'uyu mukino. Yaboneyeho gushimira Leta y'u Rwanda ku ngamba yafashe zo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Iki igikorwa cyabereye mu Mumurenge wa Kimihurura, akagali ka Rugando aho ikipe ya "Tsen Sport Organisation" ikorera. -Umusozo-